Ikipe y’igihugu y’Amagare ya Eritea nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa nyafurika ryabereye muri icyo gihgu, yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rizatangira ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo

Ibi bibaye mu gihe Eritrea ari kimwe mu bihugu byahabwaga amahirwe yo kongera kwegukana umwanya wa mbere, dore ko n’umwaka ushize iki gihugu cyari cyabaye icya mbere kibifashijwemo n’umukinnyi wacyo w’imena Daniel Teklehaimanot, wanabaye uwa mbere muri shampiyona nyafurika.

Adrien Niyonshuri ntazakinira u Rwanda

Mu gihe u Rwanda rwari rumenyereye kugendera kuri Adrien Niyonshuti mu mikino mpuzamahanga, uyu mwaka si ko bizagenda kuko azakinira ikipe asanzwe akinamo yo muri Afurika y’Epfo.

Kuri iki cyumweru ubwo ‘Tour du Rwanda’ izaba itangiye Adiren Niyonshuti azaba ahanganye n’abo bari bansanzwe bafatanya mu ikipe y’u Rwanda kuko azaba akinira MTN QHUBEKA yo muri Afurika y’epfo.

Nk’uko Umuyobozi w’ Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Aimable Bayingana yabitangarije tourofrwanda.com, ngo nta mpungenge z’uko u Rwanda ruzitwara nabi kuko ngo kuburamo kwa Niyonshuti bizatuma abandi bakinnyi bashaka kuzamuka bigaragaza.IKindi kandi ngo kubura mu ikipe y’u Rwanda bizatuma hagira undi mukinnyi w’umunyarwanda ufata umwanya wa Niyonshuri bityo na we abonereho kugira iyo nararibonye mu mikino mpuzamahanga.

Kugeza ubu amakipe 12 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri sisganwa rizaba rireshya na kilometero 775 rikazatwara akayabo k’ amafaranga miliyoni 250.

Uretse amakipe abiri y’u Rwanda Akagera na kalisimbi, andi makipe azitabira Tour du Rwanda aturutse hanze ni Maroc izaba yitwaje Adil Jeroul umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa, hazaza kandi Algeria, Ethiopia, Team Type 1 yo muri USA, Reine Blanche izaza ivuye mu Bufaransa, Flanders Avia yo mu Bubiligi, Kenya, Tanzania na MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo izaba ikinirwa na Adrien Niyonshuti.

Mbere yo gukora isiganwa nyirizina, hazabanza kurifungura ku mugaragaro ku cyumweru mu gitondo ariko abanyonzi bazabanza basiganwe intera ireshya na kilometero 4, bave kuru Stade Amahoro banyure kuri Station ya Engen bazenguruke banyure kuri KIE bagarukr kuri stade Amahoro.

Gusiganwa bakora urugendo rurerure  bizakorwa nyuma ku gace (etape) ka mbere berekeza i Rwamagana.  Agace ka kabiri abanyonzi bazava i Rwamagana berekeza i Kigali, aka gatatu bazava Kigaki bajya Rubavu, bave Rubavu bajye iMuhanga ku gace ka kane.

Bazasiganwa Muhanga – Huye ku gace ka gatanu, ku gace ka gatandati bazave i Huye bajye i karongi, bakazava Karongo basubira i Kigali ubwo bazaba basiganwa agace ka karindwi ari nako ka nyuma.

Theoneste Nisingizwe

 

 

 

Share Button