tariki ya 11/12/2011 ku kibuga cy’umupira w’amaguru cy’umurenge wa Cyanika habereye umukino w’umupira w’amaguru wa gicuti wahuje ikipe y’umurenge wa Cyanika ndetse n’ikipe y’intore zikorera itorero muri site ya Kidaho maze umukino urangira amakipe yombi anganya igitego kimwe  kuri kimwe.

Umupira ugitangira amakipe yombi yasaga nahanganye buri yose ishakisha igitego. Gusa ariko igice cya mbere  kigeze hagati ikipe y’intore yaje kubona igitego gitsinzwe n’uwitwa Turimumahoro Jean Baptiste.

Ikipe y’umurenge wa Cyanika yahise irya karungu yotsa igitutu cyane maze nyuma y’iminota mike ihita ibona penariti ku ikosa ryari rikozwe n’umukinnyi w’uwo mu ba kabiri b’ikipe y’intore. Gusa ariko iyo penariti ntiyashoboye kubaha igitego bituma Igice cya mbere  kirangira ari igitego kimwe cy’Intore ku busa bw’umurenge wa Cyanika.

Igice cya kabiri cyatangiranye ishyaka ryinshi ku ruhande rw’ikipe y’umurenge wa Cyanika, Maze mu minota ya mbere y’igice cya kabiri umukinnyi wo mu ikipe y’intore akorera ikosa umwataka wo mu ikipe y’Umurenge wa Cyanika maze umusifuzi ahita atanga “coup-franc” yatewe neza n’umukinnyi witwa Murindahabi Noheli ihita ivamo igitego, Biba bibaye kimwe kuri kimwe.

Gusa ariko kubera ko bwari butangiye kwira hatabona, hatangiye kugaragara amakosa ku mpande zombi. Umusifuzi atangira gutanga amakarita, Nyuma y’iminota 20 gusa umusifuzi yahise arangiza umukino, Kandi bagombaga gukina iminota 45 nk’iyo bakinnye mu gice cya mbere.umukino ukaba warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe ku makipe yombi.

Mbere y’uwo mukino ariko hari habanje kuba undi mukino w’umupira w’amaguru wahuje abakobwa b’intore n’abakobwa bo mu murenge wa Cyanika aho naho umukino warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

 

 

Share Button