Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, mu mpera z’icyi cyumweru i Rubavu hazabera imikono ya Handball yo ku mucanga izitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore.

Beach handball ni rimwe mu marushwanwa asoza umwaka w’imikino ya Handball. Uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe atanu mu bagabo n’ane mu bagore. Mu bagabo harimo Kaminuza y’u Rwanda, APR HC, Police HC, Stella Marrris na KIE naho mu bagore izitabirwa na  Kaminuza y’u Rwanda, KIE, Stella Marris na APAPEKI Cyuru.

Ubusanzwe ishyirahamwe ry’umukino wa Handball rigizwe n’amakipe menshi ariko ntakunda kwitabira Beach Handball kubera amikoro makeya. Amikoro makeya kandi ntarangwa mu makipe gusa kuko n’ishyirahamwe ry’umukinowa Handball mu Rwanda FERWAHAND ritarabona ubushobozi buhagije kugira ngo ritegure amarushanwa ku rwego rwo hejuru.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe, Alfred Twahirwa, yadutangarije ko bagerageje gushakisha abaterankunga ariko babona SULFO gusa. SULFO ngo yabemereye kuzatanga amazi yo gukoresha muri iyo mikino ndetse n’ibihembo.

Umwaka ushize igikombe cya beach handball cyatwawe na KIE mu bagabo na Kaminuza y’u Rwanda mu bagore.

Iri rushwanwa rije rikurikira irya Carré d’As rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona. Ryasozwe ku cyumweru gishize ryegukanywe na Police HC nyuma yo gutsinda amakipe yose yari yaryitabiriye, ikaba ari na yo yatwaye igikombe cya Shampiyona.

Umwaka w’imikino ya Handball uzasozwa n’imikino y’igikombe cy’u Rwanda (coupe du Rwanda) izaba kuva tariki 27 Ukuboza.

Theoneste Nisingizwe

 

Share Button