Nyuma y’amajonjora y’abana bazaba bagize  ikipe y’umupira w’amaguru y’intara y’uburasirazuba abana batanu mu ijana na mirongo itanu bo muri centre sportif de Nyagatare ni bo bahamagawe tariki 25/11/2011 kugirango bifatanye na bagenzi babo bazaturuka mu tundi turere bakore ikipe y’abana y’intara.

Umutoza w’umupira w’amaguru muri Centre Sportif de Nyagatare, Mugabo Jean Bosco bakunda kwita Angroma, avuga ko abana bazamutse mu ikipe y’intara ari Niyonshuti Modeste, Kayonga Fred, uzwi ku izina rya Surender, Ntambara na Kalisa David.

Iyi Centre Sportif yatangiye mu 2009 itangirana abana 15 none ubu igeze ku bana 150 bari mu byiciro bitandukanye hagendewe ku myaka yabo. Muri ibyo byiciro harimo les débutants, pipille, munime na junior. Iki cyiciro gikuru ubu kiri muri championant y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 17.

Mu mwaka w’2010, nibwo centre sportif de Nyagatare yemewe na FERWAFA. Muri uwo mwaka kandi yahise igaragaza icyizere cyo kuba yazatanga umusaruro kuko umukinnyi wayo, Kaneza Augustin, yahise azamuka mu ikipe y’abana ya APR FC.

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umupira w’amaguru, centre sportif de Nyagatare irateganya gukoresha amarushanwa y’umupira w’amaguru azitabirwa n’andi makipe y’abana. Ayo marushanwa azitwa League de l’Est.

Oswald Niyonzima

 

Share Button