Tariki ya 17 ukuboza, mu karere ka Karongi ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu hazabera imikino ya Volleyball yo ku mucanga izitabirwa n’ abahoze bakina Volleyball ndetse n’abayikina ubu.

 

Iyi mikino yateguwe n’akarere ka Karongi ku bufatanye n’ihuriro ry’abakinnyi bakina Volleyball yo ku mucanga (Beach Volleyball Friends ‘Forum), izitabirwa n’abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri uyu mukino hamwe n’abahoze bakina Volleyball bayisoje kubera izabukuru.

 

Uretse kuba abazitabira iyi mikino bazaba bagamije gukangurira abanyarwanda kurwanya SIDA, abakinnyi bazahatana n’ibihembo byateganyijwe. Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 80 by’amanyarwanda, ikipe ya kabiri ikazahabwa ibihumbi 60.

 

Iri rushanwa ryatangiye muri 2009, icyo gihe ryegukanywe na Mugabo Thierry ndetse na Gasana Emmanuel, naho mu bagabo bafatanyije n’abagore  igikombe cyegukwanwa na Musabe Libérée na Niringiyimana Pascal.

 

Mu irushanwa ry’uyu mwaka, Kwizera Pierre Marshal na we uzaryitabira, azaba ashaka kongera kuryegukana kuko ari we wegukanye igikombe umwaka ushize afatanyije na Banamwana Patrick.

 

Dore abakinnyi bazitabira iryo rushanwa: Kwizera Pierre Marshal Mbonyuwontuma Jean Luc ‘Kizungu’, Mutesi Leon Fidele, Ndamukunda  Flavien, Nkuranga Alexis, Mugabo Thierry, Nyagahene JMV, Giraneza Isaac, Mbaraga Alex, Karera Emile ‘Dada’, Gasana Emmanuel, Girimbabazi Serge, Dushimina Rene, Hakizimana  J. Paul, Bagoroziki Mathias, Banamwana Patrick na Sibomana Viateur.

 

 

Share Button