Les onze du dimanche yatsinze 2-0

Abantu bigeze gutera umupira w’amaguru usanga kubihagarika bidakunze kubaho iyo bakiyumva mo agatege. Iyi niyo mpamvu usanga biganje mu makipe y’abasheshe akanguhe hirya no hino. Amakipe yabo akunze kwitwa ngo ni aya tarinyota kuko nyuma yo gutera umupira bajya mu busabane (bamwe bakunze kubyita igice cya gatatu) cyangwa equipe du dimanche.

Ejo ku cyumweru, twasuye amwe muri ayo makipe iyitwa les onze du dimanche yo mu karere ka Muhanga. Ubwo twayisuraga yari yasuwe n’ikipe yo mu karere ka Ruhango maze iyitsindira iwabo ibitego bibiri ku busa. Wari umupira uryoheye ijisho urimo n’ishyaka kumpande zombi maze wareba ukuntu aba vetera bawuconga ukavuga uti karahanyuze!

Uwo mukino witabiriwe n’imbaga y’abantu benshi ari nako bafana kumpande zose. Uwari uhagarariye umuyobozi w’umurenge wa Mbuye, aho uwo mukino wabereye yavuze ko ntako bisa kubona abantu bakuze bafata inzira bakajya gusura bagenzi babo. Yongeyeho ko bikura abaturage b’uwo murenge mu bwigunge.

Muri uwo mukino hagaragaye mo abankinnyi bamenyekanye cyane mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Muri abo twavugamo nk’uwitwa Germain Bisengimana wakinnye mu mavubi Rwanda B, Mudenge Janvier wari uzwi kwizina rya Rubarara muri APRFC, Sebazungu Mbaga muri Flash i Gitarama, Muganza bita Fils, Uwimana Fernand muri espoir y’I Rusizi, nabandi.

Iyi kipe les onze du dimanche iherutse kwegukana igikombe cyo ku munsi w’intwari mu ntara y’amajyepfo.

Ernest KALINGANIRE

Share Button