Abatoza bungirije b’Amavubi, Jean Marie Ntagwabira na Eric Nshimiyimana, batangaje ko nta kibazo bafitanye. Ibi babitangaje nyuma y’uko hari amakuru yagiye avugwa ko aba bagabo bashobora kuba bafitanye ibibazo bimaze igihe.

Baganira n’abanyamakuru aba batoza bombi batangaje ko nta kibazo bigeze bagirana mu buzima ahubwo ko ibivugwa batazi uwabihimbye.

Jean marie Ntagwabira yatangaje ko yamenyanye na Eric Nshimiyimana bakiri abana ubwo babaga i Burundi. Nyuma baje kwerekeza muri APR FC aho bakinanye kuva mu 1994.

Nshimiyimana na we yashimangiye ibyavuzwe na Jean Marie Ntagwabira avuga ko nta kibazo mu buzima bigeze bagirana. Eric yemeza ko hari igihe abatoza batavuga rumwe ku cyemezo runaka ariko ngo ibyo biba bigamije kubaka.

Yagize ati “Iki kibazo ntacyo nigeze ngirana na Jean Marie kuko hari byinshi byiza twagezeho turi kumwe ku buryo biruta ibyadutanya.

Nshimiyimana ukunze kuvuga amagambo make  yavuze ko abavuga ko afitanye ikibazo na Jean Marie Ntagwabira baba babona abantu batangiye gutera imbere bagatangira kubahimbira ibihuha bigamije kubaca intege no gusenya.

Nshimiyimana yongeyeho ko ubwo u Rwanda rwageraga ku mukino wa nyuma wa CECAFA yaberage Nairobi, Jean Marie yaramuhamagaye aramushinira. Avuga ko iyo baza kuba bafitanye ikibazo atari kwigora amushimira.

Abo bagabo bombi bavuze ko ubwumvikane mu Mavubi ari bwose ku buryo yaba umutoza mukuru Micho nbdetse n’abakinnyi bose bahamya ko abo bagabo babanye neza nta kibazo.

 

Theoneste Nisingizwe

 

 

Share Button