Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Muzuka, aratangaza ko akarere kagiye gukora ibishoboka byose umwaka w’imihogo ugashira (Kamena 2012) imirimo yo kuvugurura no kwagura sitade ya Huye igeze kuri 20%.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 28/11/2011 i Huye, Eugene Muzuka yatangaje ko ubu imirimo yo gusana sitade igenda neza ku buryo uyu mwaka wa 2011 urangira ikibuga bakiniraho kimaze kurangira hanagiyemo ubwatsi bw’ubukorano (tapis synthétique).

Muzuka avuga ko byari bitekanyijwe ko uku kwezi kurangira iyi tapi yagezemo  ariko ko hari imbogamizi zatumye bidashyirwa mu bikorwa. Yemeza ko mu kwezi kwa Kamena 2012 inyubako y’iyi stade izaba imaze kugera kuri 20%. Ibice bimwe na bimwe birimo aho abantu bicara, ubwiherero n’uruzitiro bizaba bigeze kure.

Ubwo imirimo yo kuvugurura iyi sitade yatangizwaga ku mugaragaro tariki ya 16 Mata 2011, hateganywaga ko icyiciro cya mbere cy’iyi mirimo yo kuvugurura (gushyiraho ikibuga kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano) cyagombaga kuba cyararangiye mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.

Iyi sitade niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 12000. Mbere yari yakiraga abantu 500 gusa. Iyi sitade kandi izaba ifite ibindi bibuga byagenewe indi mikino n’ibyumba by’amoko atandukanye bigenewe amanama cyangwa ibindi birori.

Umuyobozi w’akarere ka Huye anavuga ko ivugururwa ry’iyi sitade rizajyana n’imihanda yose yerekeza yo ndetse n’iyikikije mu rwego rwo kuvugurura ibikorwa remezo byose by’aka karere bigaragara nk’ibishaje.

Ferdinand Muneza

Share Button