Ernie Brandts, Umuholandi itoza APR FC abona ko u Rwanda rushobora kuzagera kure mu mupira w’amaguru kuko Leta y’u Rwanda yashyize ubushake mu guteza imbere imikino ndetse na gahunda yatangiye mu Rwanda yo kubaka umupira w’amaguru ushingiye ku bana.

Ibi Brandts yabitangaje ubwo yaganiraga na FIFA; asubiza ibibazo bijyanye n’uburyo yafashe icyemezo cyo kuza gutoza mu Rwanda ndetse n’uko abona iterembere ry’umupirwa waho.

Brandts avuga ko amezi 12 amaze mu Rwanda amaze kubona ko umupira ugenda uzamuka ndetse ko ushobora kuzagera ku rwego rwo hejuru cyane.  Brandts  avuga ko n’ubwo ibi bitaba  mu mwaka umwe cyangwa ibiri ariko hari icyizere.

Yagize ati, « Mbona umupira uzagera kure kuko nyuma ya Jenoside yo mu 1994, u Rwanda rwashyize imbaraga  mu kubaka igihugu mu nzego zose harimo n’umupira w’amaguru. Mu gihe maze aha ndabona hari iterambere rya ruhago kandi ndahamya ko mu myaka ari imbere u Rwanda ruzaba rumeze neza ku rwego mpuzamaganga. »

Abajijwe niba u Rwanda rwagera kuri urwo rwego rwiza avuga kandi  ari igihugu gitoya gifite abaturage benshi n’amikoro make, Brandts yavuze ko bafatira urugero ku Buholandi ubu buri ku mwanya wa kabiri ku isi kuko iki gihugu cyatangiye kubaka umupira gihereye ku bana b’ibyiciro bitandukanye bagenda bazamuka kugeza ku rwego bariho ubu. Yemeza ko mu Rwanda naho niyo gahunda ihari kandi ngo nikomeza byose bizashoboka.

Brandts wakiniye Ubuholandi mu gikombe cy’si mu 1978, avuga ko yafashe icyemezo cyo kuza gutoza APR FC kuko mbere y’uko atangira akazi yabanje kuza mu Rwanda asanga bakunda umupira w’amaguru kandi ngo muri APR FC yahasanze abakinnyi bakiri batoya abona ko bazatera imbere. Ibi ngo byatumye ahita yemera gutoza iyo kipe kuko yari yanamusabye ko yabafasha kuzamura umupira wayo.

Brandts yavuze ko akunda u Rwanda cyane kuko haba ikirere cyiza kandi ngo yanejejwe n’intsinzi yagize akihagera kuko  yatwaye ibikombe bitatu mu mezi 12 ahamaze. Uyu mutoza ariko avuga ko APR FC itajya irenga umutaru mu marushanwa mpuzamahanga.

Brandts wakiniye PSV Eindhoven yavuze ko ashaka kugeza APR FC ku rwego mpuzamahanga kuko yaguze abakinnyi bakomeye kandi ngo azanatangira imyitozo yo kuyitegura hakiri kare.

APR FC yaguze abakinnyi bakomoka muri Brazil ndetse n’Uburundi kugirango igerageze kwitwara neza kurusha umwaka ushize. Brandts yagize ati « mbere y’uko imikino itangira turateganya kujya kwitoreza mu bihugu by’abarabu nka Algeria cyangwa Maroc, tuhakine imikino ya gicuti. Ibi bizadufasha kwitegura neza kandi ndizera ko dushobora kugera muri ¼ cy’irangiza ».

Umwaka ushize APR FC yasezerewe ku ukubitiro na Club Africain yo muri Tunisia ariko Brandts atangaza ko uyu mwaka azitwara neza uretse ko ataramenya ikipe bazahura. Muri Shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka APR FC iri ku mwanya wa gatatu.

 

Theoneste Nisingizwe

Share Button