IWEBIX Content Slider
Abashoramari b’abashinwa ngo baba bagiye gushora imari zabo mu karere ka Rulindo,aho bazashora imari mu bikorwa bitandukanye bizateza imbere ubukungu bw’abatuye aka karere n’ubw’akarere kose muri rusange.
Nk’uko bitangazwa n’intumwa z’abo bashoramari zasuye akarere ka Rulindo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14/5/2013, ngo mu gihe gito cyane abo bashoramari baraba bahasesekaye mu rwego kurebera hamwe n’ubuyobozi ibikorwa byazahakorerwa bitewe n’ibyifuzo cyangwa n’ibijyanye n’ibikenewe gukorwa.
Gusa ariko nk’uko izi ntumwa zabitangaje,ngo hari imishinga imwe n’imwe bashobora kuzibandaho,ijyanye n’ubuhinzi,uburezi,na sport.
Mu bijyanye n’ubuhinzi ngo bifuza kuzateza imbere igihingwa cya Kawa n’ibindi.Naho mu bijyanye n’uburezi ngo bazateza imbere uburezi bigisha ururimi rw’igishinwa mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Rulindo.
Ku bijyanye na sport, ngo ni uko kugeza ubu abashinwa bifuza cyane kwigisha umukino wa KUNG FU mu baturage b’aka karere ka Rulindo,uhereye ku bakozi bako,ukageza ku muturage w’umuhinzi wo mu cyaro.
Ibi ngo bikazazamura imyunvire ya bamwe mu baturage bunva ko gukora sport ari iby’abize ,nk’uko bitangazwa na KONG LING WANG bakunze kwita SAM.
Ku ruhande rw’abakozi b’akarere ka Rulindo,bavuze ko hafi ya bose bazitabira kwiga KUNG FU ,ngo bashimishijwe cyane n’uwo mukino, ku buryo ku bwabo bunva ko byahita bitangira vuba kandi bigakwirakwizwa no mu baturage bose.
Aba bashoramari ngo bakazatangira kuza mu cyumweru gitaha ,aho bazahura n’ubuyobozi bw’aka karere ,mu rwego rwo kwiga neza no kunonosora iyo mishinga ,kugira ngo ihite ishyirwa mu bikorwa bidatinze.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo,ushinzwe iterambere ry’ubukungu Murindwa Prosper,wavuze ko hari imibanire n’imikoranire byiza hagati y’igihugu cy’ubushinwa ,n’igihugu cy’u Rwanda,akaba yavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye cyane aba bashoramari bagiye kuza mu karere ka Rulindo.
Yavuze kandi ko n’ubwo umushoramari aba ashore imari ashaka inyungu ,ngo ariko ikiza ni uko ibikorwa azana, ari ibyo kuzamura ubukungu ,haba ku ruhande rw’abaturage,no ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere kimwe n’igihugu cyose muri rusange .
Tue, May 7, 2013
Amarushanwa ya Handball yo kwizihiza umunsi w’umurimo mu Karere Gicumbi yitabiriwe n’amakipe atandukanye yatururtse mubi bice byose by’u rwanda.
Kuwa 5/5/2013 ku kibuga cya Handball cy’akarere ka Gicumbi niho hahuriye imikino ya Handball y’abagabo aho hari ikipe eshanu zari zaturutse UNR, KIE, POLICE ,ES KIGOMA na GICUMBI Handball team.
Mu bagabo imikino yarangiye ikipe ya GICUMBI Hand Ball Team itsinze ikipe ya ES kigoma ibitego 25 kuri 20 ku mukino wa nyuma w’amajonjora, yabaye ekipe zikina hagati yazo.
Mu gihe mu bakobwa ikipe ya ES MUKINGI yatahanye igikombe itsinze ikipe ya Golilla yo mu mujyi wa Kigali ku bitego 14 kuri 13.
Iyi mikino yabaye mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’umurimo aho yari yitabiriwe na Perezida wa Fedelation y’umukino wa Handball mu Rwanda UTABARUTSE Theogene.
Perezida wa Fedelation y’umukino wa hand ball mu Rwanda akaba yashimiye ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi uburyo buteza imbere siporo cyane cyane umukino wa Handball nk’uko bigaragara mu musaruro ikipe y’akarere ka Gicumbi itanga.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi akaba nawe yagaragaje ko bazakomeza gufasha ikipe mu bishoboka kugirango ikomeze kwitwara neza itwara ibikombe ndetse ikomeze ibe ku isonga mu yandi ma kipe yo mu gihugu kugeza n’aho izajya ihagararira u Rwanda.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho ekipe y’akarere ka Gicumbi itwaye igikombe cy’umunsi w’intwari muri uyu mwaka aho yabonye tike yo kuzitabira imikono izabera muri Tunisia mu mpera z’uyu mwaka.
Thu, May 16, 2013
0 Comments